Uganda: Dr. Sam Mayanja yasubije Abaturage ubutaka bwabo bari barambuwe na Polisi y’iki gihugu

Uganda: Dr. Sam Mayanja yasubije Abaturage ubutaka bwabo bari barambuwe na Polisi y’iki gihugu

Abaturage bo mu byaro 5 byo muri Wakiso no muri Kampala, bari bamaze iminsi bahangana na polisi y’iki gihugu cya Uganda ibirukana ku butaka bwavugwaga ko ari ubw’ikigo cya gisirikare cya Kireka, babonye ubutabera nyuma y’uko minisitiri abihagaritse, abategeka gusubira mu byaro byabo. Raporo yagaragaje ko ubwo butaka atari ubw’ikigo cya gisirikare.”

Nyuma y’itangazo ryatanzwe na Minisitiri wungirije ushinzwe ubutaka, Dr. Sam Mayanja, mu nama yahuje abatuye mu byaro bitanu polisi yavugaga ko biri ku butaka bwa kambi ya Kireka, abaturage babonye ibyishimo maze bamuha impano y’ihene bamushimira uburyo yabafashije guhosha ibibazo by’ubwoba bari bafite.

11. Minisitiri Mayanja, wari mu nama yabereye mu gace ka Acholi Quarters (Banda 1), yitabiriwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye barimo Depite wa Nakawa East akaba n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta, Joel Senyonyi, Depite wa Nakawa East Ronald Balimwezo, Depite wa Kira Municipality Ibrahim Ssemujju Nganda, Depite uhagarariye abagore bo mu karere ka Wakiso Betty Ethel Naluyima, n’abandi.

Depite Balimwezo aganira n’abaturage

Yavuze ko mu Itegeko Nshinga rya Uganda nta muntu wemerewe kwimura undi ku butaka adakurikije inzira zemewe n’amategeko. Yanagaragaje ko amategeko ateganya ko nta muntu ushobora kwimurwa ku butaka amazeho imyaka 12 cyangwa irenga atabanje guhabwa ingurane yemewe ndetse n’amasezerano yo kwimuka mu ituze, aho kwimurwa ku gahato.

Yagize ati:” Nyir’ubutaka, n’iyo yaba yafashe icyemezo cyo kugurisha ubutaka bwe ngo yimukire ahandi, afite uburenganzira bwo kwihitiramo igiciro cyose yifuza, kandi abifuza kugura bananiranwe, nyir’ubutaka afite uburenganzira bwo kugumana ubutaka bwe.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru Bukedde avuga ko Minisitiri Mayanja yahumurije abaturage ababwira ko nta muntu ukwiye kubirukana ku butaka bwabo, kandi uwo ari we wese uzagerageza kubikora azahanwa, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Yanakomoje kuri raporo yakozwe n’itsinda ryo mu biro bya Perezida rishinzwe kurwanya ruswa riyobowe na Brig. Gen. Henry Isoke, yerekana ko ubwo butaka atari ubw’abapolisi. Yategetse abaturage gusubira ku butaka bwabo, icyemezo cyashimishije cyane abaturage,  banamwereka aho amazu yabo yamenwe igihe barenganywaga.

Abaturage bishimiye cyane Minisitiri Mayanja kuba yabasubije mu ibibanza byabo

Perezida w’itsinda ryashyizweho n’abimuwe muri aka gace, akaba na Visi Perezida wa Banda 1, Joseph Mugira, yagaragaje agahinda abaturage bagize kubera iki kibazo, anavuga ko bamwe muri bo bahatiwe kwimuka ku butaka bwabo basenyewe amacumbi bakaba naho bafite hokurambika umusaya.
Yasobanuye ko iki kibazo cy’ubutaka cyatangiye mu 2013, icyo gihe gikomereye cyane by’umwihariko ibyaro bitatu. Ubu, ikibazo cyafashe ibyaro bitanu: Kireka D (Thailand), Banda B1, Mbuya-Kinawataka, Mbuya 1, na Mbuya II.

Akomeza agira ati:” habayeho ububabare bukomeye n’impungenge mu baturage, ndetse umwe muri bo, Richard Mubiru, yarashwe amasasu ahita apfa kubera iki kibazo cyavutse kuri ubwo butaka, kandi amazu 191 yarenzweho arasenywa.

Depite Joel Senyonyi yanenze bikomeye inzego z’umutekano ku bw’amaraso yamenetse bitewe n’iki kibazo cy’ubutaka, asaba ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi bihagarikwa burundu. Naho Depite Ibrahim Ssemujju Nganda yagize ati:” ikibazo cy’ubutaka gishingiye ku banyamafaranga bamwe bifuza kwiyitira ubutaka bw’abandi ku buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Minisitiri Mayanja asobanura

Icyakora, hari habanje kubaho akavuyo mbere y’uko Minisitiri agera aho inama yabereye. Umunyamabanga wa Leta mu karere ka Nakawa, Edrine Benesa, yavuye mu nama arakaye nyuma y’uko Umuyobozi w’Inama Njyanama ya Nakawa, Godfrey Luyombya, avuze ko biteguye gupfa barengera ubwo butaka kuko hari bamwe mu baturage bamaze kubihomberamo ubuzima. Ibi RCC yabifashe nk’igikorwa cy’ukwongera gushyamiranya abaturage no guhungabanya umutekano.

Nyuma y’ibi bibazo, inama yakomeje neza, kandi yashoje Minisitiri Mayanja atangaje ko abaturage bagomba gusubira ku butaka bwabo.

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *