Amerika: Itsinzi ya Trump yateye impungenge abanyemerika, yatangiye gushyiraho ubuyobozi mbere yo kurahira!

Amerika: Itsinzi ya Trump yateye impungenge abanyemerika, yatangiye gushyiraho ubuyobozi mbere yo kurahira!

Trump amaze kumenya ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu,  yatangira gushyiraho  ubuyobozi mbere yo kurahira, ibintu byateye bamwe impungenge muri Amerika.

Abimukira bagera kuri miliyoni 11 batarategereza ko arahirira, batangiye guhungira muri Canada. Abagore bahisemo gukuramo inda na bo batangiye kugira ubwoba kuko uyu muyobozi mushya yagaragaje ko atabashyigikiye, kimwe n’abashakana bahuje igitsina.

Sibyo gusa kuko n’abatuye mu bihugu biri mu ntambara, na bo bafite impungenge zikomeye z’uko ingamba nshya  zatangajwe mu munsi umwe.

Donald Trump biteganyijwe ko azarahirira tariki ya 20 Mutarama 2025, ariko yamenyesheje abimukira ko ku munsi we wa mbere agishyika ku ntebe y’ubuyobozi azashyiraho itegeko ribirukana mu gihugu, ibyatuma bamwe bahita bafata icyemezo cyo guhunga berekeza muri Canada.

Sergeant Charles Poirier, wo mu gipolisi cya Canada kizwi nka Royal Canadian Mounted Police, yabwiye ikinyamakuru Telegraph ko hari abaturage batangiye kugera muri Canada bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Umuyobozi w’intara, Francois Legault, na we yatangaje ko yahungabanyijwe n’umubare munini w’abantu binjira mu ntara ye kuva mu cyumweru gishize.

TRUMP ATANGIYE GUSHYIRAHO UBUYOBOZI

Donald Trump biteganyijwe ko azarahirira tariki ya 20 Mutarama 2025

Trump yatangiye gushyiraho abategetsi bashya mu buyobozi bwe, aho yatoranyije umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu (White House Chief of Staff), umukobwa witwa Susie Wiles, akaba ari we mugore wa mbere uhawe uwo mwanya. Susie Wiles ni we kandi wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump.

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *