Inshingano z’Abantu mu Kubungabunga Ibidukikije
Ibidukikije ni ingenzi cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bikubiyemo ibintu byose bitugize ndetse n’ibitwerekeyeho, harimo umwuka duhumeka, amazi tunywa, ubutaka duturaho n’ibimera bitubera igicumbi cy’ubuzima bwiza.
Kubungabunga ibidukikije ni inshingano ya buri muntu wese yaba mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusage kuko ari ho dukura ibidutunga kandi bikadufasha mu mibereho myiza y’igihe kirekire.
Mu myaka ya vuba ishize, ibidukikije byahuye n’ingaruka ziterwa n’imyitwarire ya muntu. Ubwiyongere bw’imyuka ihumanya ikirere, gutema ibiti bidasubirwaho, no kwangiza amazi byatumye ibidukikije bigira ibibazo bikomeye, Ibi byose bitera izamuka ry’ubushyuhe bw’isi, kandi bigatuma habaho ihindagurika ry’ikirere ritugiraho ingaruka mbi.

Kugira ngo turwanye izi ngaruka mbi, tugomba gushyiraho ingamba zikomeye zo kurengera ibidukikije. Ubundi buryo bw’ingenzi ni ugukoresha neza umutungo kamere, nk’uko byakagombye kubaho.
Gutunganya imyanda neza, gutera ibiti, ndetse no kwirinda gukoresha ibintu bishobora kwangiza ikirere ni iby’ingenzi cyane. Abaturage kandi bagomba kumenya ko ibyo bakora mu buzima bwa buri munsi bigira uruhare mu kubungabunga cyangwa mu kwangiza ibidukikije.
Mu gusoza, tugomba kwibuka ko ubuzima bwacu n’ubw’abazadukomokaho bushingiye ku bidukikije bikomeye kandi bitangiza. Buri muntu wese afite uruhare rukomeye mu gusigasira ibidukikije, kugira ngo duhumeke umwuka mwiza kandi utange umusaruro mwiza ku bantu bose. Ibi bizafasha kugera ku iterambere rirambye kandi ridaheza.



Umwanditsi: Alex RUKUNDO
