Perezida wu Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mugenzi we Perezida Félix Tshisekedi wa RDC

Perezida wu Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mugenzi we Perezida Félix Tshisekedi wa RDC

U Burundi busagiye umupaka  w’ibilometero 236 na RDC, kandi ibi bihugu byombi bibanye neza. Ibi byagaragajwe mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu gihugu cyu Burundi, yakirwa na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.

Iyi n’intambwe ikomeye y’ubutwererane ijyanye n’amategeko ya ONU isaba ibihugu gukorera hamwe no kubana mu mahoro nk’abaturanyi beza. Burundi, nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa DRC, yamaze kohereza ingabo zayo ku butaka bwa RDC ,  kugira ngo ifashe FARDC mu kurwanya umutwe M23, ushinjwa guhambwa inkunga n’igisirikare cyu Rwanda, nk’uko raporo za ONU zibivuga, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana inshuro nyinshi.

Félix Tshisekedi Tshilombo na mugenzi we w’u Burundi bafitenye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Tshisekedi yageze mu Igihugu cyu Burundi yacyirwa na mugenzi we Evariste Ndayishimiye

Mu myaka yashize, ibihugu byombi byakomeje ubufatanye bwabyo, mu kwezi kwa Gicurasi 2022, Evariste Ndayishimiye yagize ati:” ndahamya ko bishoboka cyane kugera ku nzozi zacu.”

Yogera ati:” ikintu nyamukuru gikenewe n’amahoro n’umutekano kuko ariyo imizi ikomeye kandi ihamye yo gutangiriraho imishinga igamije iterambere rirambye ry’abaturage b’akarere muri rusange.”

Nk’uko Perezida w’u Burundi yabivuze, Félix Tshisekedi yasuye Gitega, u Burundi bukomeje kwitegura gushyira mubikorwa ubunararibonye bwabwo ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi mu rwego rwo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ku kiyaga cya Tanganyika no ku nzira zegereye ib’ibihugu byombi, hagamijwe koroshya ubuhahirane no guteza imbere ishoramari.

Amakuru dukesha mediacongo.net avuga ko nubwo hari umubano mwiza hagati y’u Burundi na DRC, u Burundi ntibubona ibintu kimwe nu Rwanda. Ibi byatumye leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo gufunga imipaka.

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu gihuhu cyu Burundi nyuma y’uko ejo hashize yari yagiriye uruzinduko  mu gihugu cya Uganda  aho yagiranye ikiganiro mu muhezo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *