Mu ijambo Mark Rutte yagejeje ku nama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, Mark, yahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi, yavuze ko hakenewe byinshi kurenza ibyo byemezo kuko “ibibazo bikomeje kwiyongera ku muvuduko udasanzwe.”
Yibukije ko mu gihe cy’Intambara y’Ubutita (Cold War), ibihugu by’i Burayi byashoboraga gutanga ingengo y’imari ingana na 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu rwego rwo kwirinda no kurinda ibihugu byabo.
Mark ati: “Nidutagira uruhare rwo gushyira hamwe ingengo y’imari yo gukumira intambara, tuzasabwa byinshi, byinshi cyane byo kuyirwana.”
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yavuze ko Uburusiya buri gukoresha umutungo wabwo mu buryo bw’intambara, kandi ko byitezwe ko mu 2025, 1/3 cy’ingengo y’imari yose y’Uburusiya izaba cyoherejwe mu gisirikare – k’urugero rutigeze rubaho kuva mu gihe cy’Intambara y’Ubutita (Cold War).
Kuva Uburusiya butangiye igitero kuri Ukraine, bwongereye cyane ingengo y’imari y’igisirikare, kandi mu 2025 izaba igeze ku rugero rwo hejuru mu mateka.
Mark yagaragaje impungenge z’ibi mu ijambo rye rikomeye, avuga ko intambara yo muri Ukraine iri mu bihe bikomeye cyane. Uyu mwaka, ingabo z’Uburusiya zikomeje kwigarurira uduce twinshi two mu burasirazuba bwa Ukraine. Kugera mu Ugushyingo 2024, Uburusiya bwari bumaze kwigarurira ubutaka bungana incuro esheshatu z’ubwo bwigaruriye mu mwaka wa 2023.
Amafaranga asabwa ibihugu bigize NATO i Burayi na Canada agomba kugera kuri 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ariko si byose byubahiriza iyi ntego.
Mu kwezi kwa kabiri, Donald Trump yavuze ko azatera “inkunga” Uburusiya kugirango butere ibihugu bigize NATO. Byose bitazubahiriza inshingano zo gutanga amafaranga akenewe mu ngengo y’imari yo kwirinda umwanzi muri ubu bufatanye.
Ibihugu 32 bigize NATO harimo u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru byivuze ko hagize kimwe giterwa muri byo, ibindi byose bigomba kugitabara.
Mark Rutte, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, mu kiganiro yagiranye na BBC nyuma y’ijambo rye kuwa kane, yagize ati: “Donald Trump yari afite ukuri cyane mu gihe cy’ubuyobozi bwe bwa mbere yadusabye kongera amafaranga menshi, kandi yabigezeho. Ubu turimo gukoresha amafaranga menshi. Mu by’ukuri, yari afite ukuri.”
Ibi bituma hari abita Mark “uwungura Trump.” Bemeza ko ari impamvu nyamukuru yatumye atorwa nk’Umunyamabanga Mukuru wa NATO.
Mu 2018, ubwo Trump yari Perezida, yari yaravuze ko Amerika yari kuba “nyamwigendaho” mu gihe ibindi bihugu bya NATO – cyane cyane ibya Burayi – bitashyira amafaranga ahagije mu ngengo y’imari z’igisirikare cyabyo. Icyo gihe, Rutte wari Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi yavuze ko amafaranga yari yarazamuwe, ashimangira ko Trump yari yabigizemo uruhare.
Uyu munsi, Trump ari hafi kugaruka ku butegetsi, naho Mark agasaba Amerika kutadohoka ku ruhare rwayo muri NATO no kurinda Uburayi. Kubw’ibyo, ijambo rye ry’uyu munsi rifite intego yo kuryoshya Trump.
Rutte, nk’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, asobanukiwe neza uburyo abategetsi b’i Burayi bahura n’ingorane zo kongera ingengo y’imari z’igisirikare kubera ko abaturage babo bafite ibibazo byihutirwa bibahangayikishije ubuzima bw’abantu, n’ikibazo cy’abimukira.
Mu kiganiro na BBC, yavuze ko ari yo mpamvu ijambo rye ryibanze ku baturage ubwabo.
Mark yagize ati: “Ni yo mpamvu nisunze abaturage b’ibihugu bigize NATO, cyane cyane abo muri Canada n’i Burayi, ngo bangireho uruhare.
Umusanzunews.rw
Umwanditsi: Alex RUKUNDO