Rubavu: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Rubavu: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ari mu bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rubavu kuri Kivu Intare Arena, ukaba ari umunsi usanze u Rwanda rwishimira ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwagabanyutse ku buryo bugaragara.

Ni umunsi abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, imiryango itari iya leta, abikorera, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi bahurira hamwe bakareba umusaruro ukomeje gutangwa n’ingamba zashyizweho mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Buri mwaka, tariki 1 Ukuboza, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA. U Rwanda ruwizihije ku nshuro ya 36, ariko hashize imyaka 43 umurwayi wa mbere wa SIDA abonetse mu Isi.

Kuri uyu munsi wo kurwanya SIDA, Abanyarwanda basabwa kugira uruhare mu kwipimisha kugira ngo bamenye aho bahagaze, kwitabira no kumenyekanisha uburyo bwizewe bwo kwirinda SIDA burimo kwifata no gukoresha agakingirizo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ari mu bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Buri wese kandi asabwa kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi itera SIDA no kugira uruhare mu kuvuganira abantu bose bakeneye kugerwaho na serivisi zo kurwanya SIDA.

Ni umunsi usanze u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya Icyorezo cya SIDA, aho imibare igaragaza ko nibura abantu bagera ku bihumbi 230 bafite Virusi itera SIDA. Muri abo, ababizi ko bafite iyo virusi ni 95%. Ku rundi ruhande ariko, ababizi ko bafite iyo virusi ntabwo ari ko bose bafata imiti igabanya ubukana kuko bageze ku kigero cya 98%.

AFAZARI J. w’imyaka 25, akaba umwe mu afite virusi itera SIDA, we na bagenzi be bavuga ko akato n’ihezwa bakorewe byabahungabanyije, ariko aho bamariye kwiyakira, biyemeje gutanga umusanzu wabo baba intumwa kuri bagenzi babo mu kwirinda iki cyorezo.

Mu Rwanda, Abantu 9 ku munsi bandura virusi itera SIDA naho abantu 7 ku munsi irabahitana. Iyi mibare, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yagabanutse, kuko mu myaka itambutse abantu 20 ari bo bahitanwaga n’iyi Virusi ku munsi.

Ni umunsi abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, imiryango itari iya leta, abikorera, abaharanira uburenganzira bwa muntu

Mu butumwa yatanze, Minisitiri Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko urugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA ari urwa bose kandi rukomeye kuko kiri mu bitwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko mu bantu 100 bapfa ku munsi, nibura 7 baba bazize SIDA. Ni mu gihe abantu bandura SIDA ku munsi ari 9 kandi abenshi ari urubyiruko.

Ati: “Abantu 7% bazira SIDA mu bapfa ku munsi, bisobanuye ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahangana n’ikibazo gikomeye nubwo iyo ndebye mu myaka 10 ishize, byari bikubye Gatatu. Icyo gihe bari abantu 20%. Ariko iracyari imibare iri hejuru.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagera kuri 3200 bandura Virusi itera SIDA buri mwaka. Abandura bashya biganje mu rubyiruko kuko nibura 35% by’abandura ni abafite munsi y’imyaka 25.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Leon NKUSI

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *