Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato bashya 2256 bagize icyiciro cya 20

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato bashya 2256 bagize icyiciro cya 20

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato bashya 2256 bagize icyiciro cya 20, aho Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Vincent Biruta yabasabye gushyira umuturage imbere mu byo bakora byose.

Abapolisi bashya binjijwe mu mwuga kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, nyuma y’amasomo bari bamazemo amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu bapolisi basoje aya mahugurwa harimo abahungu 1777 n’abakobwa 479.

Imikino jyarugamba

Aba bapolisi babanje kwereka abayobozi amwe mu masomo bigishijwe arimo ayo guhosha imyigaragambyo, uburyo bigishijwemo kurasa no gutabara abantu bashimuswe n’ibyihebe, akarasisi, imikino njyarugamba n’ubundi buryo butandukanye bigamije kwirwanaho.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aba bapolisi bari bamaze amezi icumi bahugurirwa kwinjira muri Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko batangiranye abanyeshuri 2135 ariko abagera kuri 26 ntibabasha gusoza aya mahugurwa ku mpamvu zitandukanye.

Abandi banyeshuri 147 yavuze ko bahuguriwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze, aho banatangiye kwiga Kaminuza. Yavuze ko hari abari bujye gukorera muri Polisi y’u Rwanda, abari bujye mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Urwego rushinzwe Igorora.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Vincent Biruta, yavuze ko urugendo rw’amateka u Rwanda rwanyuzemo rwatumye ubuyobozi bushyira umutekano imbere ku buryo mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bafatanye urunana bituma ruza ku isonga mu kwiyubaka no gutera imbere cyane biturutse ku gukorera hamwe.

Ati “ Kugira ngo dukomeze muri iyo nzira birasaba kugira umutekano binyuze mu kugira igipolisi gikora kinyamwuga, gifite ubuhanga, imbaraga, ibikoresho bigezweho, imyitwarire myiza bikomoka ku mahugurwa nk’aya dusoje uyu munsi n’ayandi atandukanye.”

Minisitiri Biruta yavuze ko ubu Abanyarwanda bishimira ko umutekano uhagaze neza muri rusange ariko ko hari ibyaha bikigaragara birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukotresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bitandukanye bigihungabanya abaturage.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, CP Niyonshuti Robert

Ati “ Hari kandi abanyabyaha bunguka ubumenyi umunsi ku wundi, guhinduranya amayeri n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bibafasha gukora ibyaha. Ibyo biduha umukoro wo guhora twitoza kugira ngo twiyungure ubumenyi, kongera umubare w’Abapolisi n’ibikoresho bidufasha mu kazi ka buri munsi kugira ngo dukomeze gukumira no kurwanya ibyaha uko byaba bimeze kose.”

Minisitiri Biruta yavuze ko Abanyarwanda bishimira Polisi y’Igihugu ku kazi keza ikora kuva yashingwa , kuko umusanzu wayo watumye bakora akazi kose batekanye bikaba byaranavuyemo ku kuba u Rwanda rufite ubukungu butera imbere buri mwaka.

Biruta yanashimiye ababyeyi batanze abana babo ngo bahabwe amahugurwa abinjiza muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko basanzemo bakuru babo muri izi nshingano.

Yababwiye ko inyigisho bahawe nibazubakiraho bizabafasha gutanga umusanzu ukomeye mu kazi kabo.

Abapolisi babaye indashyikirwa bashimiwe

Ati “ Muzarangwe n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda aho muzaba muri hose.”

Mugisha Stiven wasoje aya mahugurwa ari uwa mbere, yavuze ko ari iby’agaciro kuba yinjiye muri Polisi y’u Rwanda kuko yakuze akunda Polisi cyane.

Ati “ Ubu intego yanjye ni ugufatanya na bagenzi banjye nsanze mu kazi, nje ndi urubyiruko, tugiye gufatanya na bakuru bacu mu gufasha abandi, nzatanga imbaraga zanjye nk’urubyiruko.”

Mirembe Liliane wabaye uwa kabiri, we yavuze ko yishimiye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko intego yinjiranye ari ugufatanya n’abandi mu gucunga umutekano.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *