Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara ya Malariya wizihirijwe mu Karere ka Gasabo
Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Malariya, wiizihizwa taliki ya Tariki ya 25 Mata 2025, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, ishinzwe kurwanya Sida no kurengera uburenganzira bwa muntu,
Madamu Kabanyana Nooliet, yageneye ubutumwa abatuye Umugi wa Kigali cyane cyane abo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya ku rwego rw’igihugu.

Madamu Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, Ushinzwe Kurwanya Sida no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Mu butumwa yageneye abatuye aka karere, bari bitabiriye uyu munsi mpuzamahanga, yabasobanuriye ko Malariya, ari indwara mbi cyane kandi yica benshi.
Abasaba kuyirinda, barwanya imibu aho batuye,birinda ibihuru bakabikura aho batuye,bakagira isuku barwanya ibidendezi by’amazi, kuko ariho umubu utera malariya wororokera.
Yakomeje ababwira ko ”Kwirinda Biruta Kwivuza”, yagize ati : Iyo warwaye umuryango usubira inyuma kuko nta terambere wageraho urwaye, ndetse uhatakariza byinshi mu kuvuza umurwayi wamaze gufatwa na Malariya, bityo n’ubukungu bukahatikirira, ahari iterambere mu miryango hakarangwa n’ubukene”.
Akomeza abagira inama yo kwegera Abajyanama b’Ubuzima, kuko ari ingirakamaro ku buzima bwabo, nibo baba hafi mu midugudu ndetse no mu masibo batuyemo.

Abaturage b’Umurenge wa Ndera bitabiriye ari benshi
Muri ubwo butumwa yabagejejeho, yagize ati : “Aho gutakaza igihe mukora ingendo zibajyana ku Bigo Nderabuzima no ku bitaro, kandi usanga rimwe na rimwe biri kure ya bamwe, kuko hari byinshi mwunguka mutiriwe mutakaza umwanya ndetse n’amafranga”.
Yabasabye kandi kujya baryama mu nzitiramibu buri gihe, kugira ngo bahashye iyi ndwara ya Malariya ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi.
Nkusi Leon
