Mu Karere ka Gasabo hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Malariya

Mu Karere ka Gasabo hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Malariya

Mu Karere ka Gasabo hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Malariya. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kurandura Malariya bihera kuri njye, ariko nawe birakureba.” Ibi bisobanura ko kurwanya Malariya bitareba umuntu umwe gusa, kuko n’iyo nyirubwite yayirwanya wenyine, bitagira icyo bimara. Birakwiye ko buri wese amenya ko iyo umuntu arumwe n’umubu utera Malariya, ashobora guhita ayanduza abandi.

Iyo uwo muntu arumwe n’umubu ntitugire uruhare rwo kuyihacya, bibikomeza kuba urukurikirane, n’abaturanyi bose bakaba bakwandura indwara ya Malariya biturutse ku tabyitaho . Ni yo mpamvu kurwanya Malariya bigomba guhera kuri buri wese, ari njye na we.

Kugira ngo Malariya irandurwe burundu buri wese akwiye kugira uruhare rwe, akamenya ko kurwanya Malariya bitangirira iwacu aho dutuye ndetse tukanashishikariza abaturanyi bacu kurwanya Malariya.

Abaturage bakangurirwa kwirinda Malariya batema ibihuru (Umusanzu Photo)

Mu Rwanda, ubukangurambaga bw’uyu mwaka bwatangiriye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, ku Kigo Nderabuzima cya Ndama. Aka kagari n’iki kigo byagaragaye nk’ibifite umubare munini w’abarwayi ba Malariya mu Karere ka Nyagatare no mu Ntara y’Iburasirazuba. Ibi bikaba biteye impungenge kuko harimo ubucucike bw’abarwayi buruta ahandi hose mu tundi turere tw’igihugu.

Ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya bwasorejwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera, ari naho hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Malariya ku rwego rw’igihugu. Ni umwanzuro wafashwe hashingiwe ku kuba uyu murenge uri mu bafite umubare munini w’abarwayi mu Karere ka Gasabo, ndetse no mu turere tugize Umujyi wa Kigali aritwo: Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Akarere ka Gasabo gafite abarwayi ba Malariya bagera ku 3,250, naho mu Murenge wa Ndera honyine habarurwa abarwayi 492. Uyu mubare ntabwo ari muto, ari na yo mpamvu hafashwe ingamba zikomeye mu guhangana n’iyi ndwara ya Malariya.

Abaturage bakangurirwa gusiba ibidendezi by’amazi (Umusanzu Photo)

Imwe mu mpamvu zituma Malariya ikwirakwira cyane mu Murenge wa Ndera harimo kuba hakiri ibihuru byinshi n’ibidendezi by’amazi, aho bacukurira ubutaka babumbamo amatafari, ariko ntibasubirane izo nyakatsi. Ibyo bituma haboneka ahantu hashobora kororokeera imibu.

Abaturage bakangurirwa kwirinda Malariya batema ibihuru n’ibidendezi byegereye ingo zabo, bakaryama mu nzitiramibu ziteye umuti, ndetse bakanisiga amavuta yabugenewe arinda kurumwa n’umubu utera Malariya. Nibakurikiza izi ngamba zose, nta kabuza Malariya izacika burundu.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya Malariya bwatangiye ku wa 21 Mata, bukaba bwasojwe kuri uyu munsi tariki ya 25 Mata akaba ari umunsi ngarukamwaka, haba mu Rwanda no ku rwego rw’Isi.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Leon NKUSI

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *