Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Nshuti Muheto Divine gufungwa umwaka n’amezi umunani
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwibanze rwa Kicukiro gukatira Miss Muheto nshuti Divine kuzafugwa umwaka n’amezi umunani , Muheto yemeye ibyo aragwe ariko ahakana ko atigeze ahunga abashinzwe umutekano.
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto nshuti Divine nibwo yitabye urkiko rw’ibanza rwa Kicukiro, aho arikuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu, Ubushinjacyaha bwavuze ko Miss Muheto yanywereye mukabari ka Ateleir du vin bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru yangoze ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.
Nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baza kumuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze nibwo yahasanze abashizwe umutekano ababwira ko atariwe wari utwaye icyo kinyabiziga.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Miss Muheto Nshuti Divine atari ubwa mbere akoze ibyo kuko ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse asaba imbabazi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho, Muheto ngo yarapimwe bigaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00, kandi umuntu atagomba kurenza 0.08.
Mukwiregura kwe, Muheto yavuze ko hari ibyoyemera, yagize ati:” ndemera gutwara nasinze, gutwara ntaruhushya no kugonga ariko sinemera guhanga Abapolisi, nagumye gutegereza Polisi ngo ize irebe uko byifasha.”Umunyamategeko we yavuze ko Nshuti Muheto Divine yemera ibyaha kandi akabasibira imbabazi yogeraho ko kuva mu ibazwa atigeze arushya inzego z’ubutabera.

yakomeje agira ati:” yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko yakoze ikosa ryo gutwara ntaruhushya rwa burundu.”
Kandi yagaragarije urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze rigihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga.
Tubibutse ko Miss Muheto yatorewe kwamba ikimba rya Nyampinga wu Rwanda mu 2022, kugeza ubu niwe ukiryambaye.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
